Isanduku yahambwemo uwivuganye Perezida Kennedy yashyizwe ku isoko
Isanduku yashyinguwemo Lee Harvey Oswald wivuganye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizwe ku isoko, igurwa akayabo k’ ibihumbi 87 by’ amadolari y’ Amanyamerika, ni hafi miriyoni 54 z’ amafaranga y’ Amanyarwanda mu cyamunara yabereye Californie.
Amakuru dukesha urubuga Dallas News aravuga ko uwo mugabo yari amaze imyaka 18 ashyinguwe hanyuma aza gutabururwa nyuma yo gukeka ko atari we washyinguwe ahubwo mu kimbo cye hashyinguwemo umutasi w’ Umurusiya. Nyuma yo gusanga ari we koko, bongeye kumushyingura ariko isanduku ye isigara imusozi.

Ngiyo isanduku y' umwishi wa John Kennedy
Umuyobozi w’ abashyize iyo sanduku ku isoko Laura Yntema bemeza ko ishaje ku buryo budasubirwaho kuko umuryango wayo udafasheho bitewe n’ ubukonje yari imazemo imyaka 18 munsi y’ ubutaka. Igitangaje ni uko birinze gushyira amazina y’ uwaguze iyo mari hanze ndetse n’ icyo agamije kuzayikoresha.

Lee Harvey Oswald
Tariki ya 22 Ugushyingo 1963 Lee Harvey Oswald yarezwe kwivugana John Kennedy, nyuma y’ iminsi ibiri nawe aza kwicwa arashwe urufaya.