Mexique: Inzu y’uburuhukiro ku bahoze bakora akazi ko kwicuruza bageze mu zabukuru

Publié le par OLIVIER

I Mexico, uwahoze akora akazi ko kwicuruza yafunguye inzu y’uburuhukiro kuri bagenzi be bageze mu zabukuru. Abahoze bicuruza mu mujyi wa Mexico bashaka gufata ikiruhuko cy’izabukuru berekeza muri Casa Xochiquetzal, bivuga “Inzu y’indabo nziza.”

Igitekerezo cyo kubaka iyi nzu cyavuye kuri Carmen Munoz wahoze nawe akora aka kazi ko kwicuruza, nyuma y'aho aboneye ko abamaze kugera mu zabukuru barahoze bakora ako kazi bakunze kurara ku mihanda cyangwa se bakaba bakenera kugasubiramo kugira ngo babone amaramuko. Kugira ngo abigereho, yafashijwe n’ubuyobozi bw’umujyi ku buryo mu mwaka wa 2007 yabashije gufungura ubu buhungiro.

image
Casa Xochiquetzal

image
Ngabo abahoze bakora akazi ko kwigurisha bari mu nzu yabubakiwe

Munoz yahawe n’uwari mayor w’icyo gihe, Andres Manuel Lopes, inzu yo mu kinyejana cya cumi n’umunani, yasenyutse cyane ku buryo byabaye ngombwa ko yongera kuyubaka. Iyi nzu ikaba ishobora kwakira abagore bagera kuri 45 naho kugira ngo umuntu ageremo bisaba kuba gusa yarakoraga akazi ko kwigurisha, no kuba afite imyaka irenga 60 y’amavuko.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article