Yamaze umwaka wose ararana n’ uwo bashakanye atazi ko bahuje igitsina!
Amakuru dukesha ananova.com aravuga ko uyu Muhindekazi yamaze umwaka wose abana n’ uwo bashakanye, bararana mu buriri bumwe ariko ataramenya ko uwo yitaga umugabo we nawe yari umugore mugenzi we.
Nk’ uko bisanzwe iteka mu gihugu cy’ U Buhinde, uyu Minati Khatua w’imyaka 26 y’ amavuko n’ umuryango we, bashimye umusore Sitakant Routray w’ imyaka 28, nuko barashyashyana bajyana inkwano reka sinakubwira. Izi nkwano zo muri iki gihugu zihabwa umuryango w’ umusore ziba zigizwe ahanini n’imodoka, imiringa ndetse n’ amafaranga.
Uyu mukobwa rero ngo ibibazo byaje kumwibasira nyuma y’ aho we n’ urugo rwe baviriye mu kwezi kwa buki, amaze kubona ko nyamugabo we yirinda cyane ndetse agatinya ko bakoranaho cyangwa se ko byibuze bakwegerana. Ngo yaje kumubaza impamvu ni uko umugabo amusubiza amubwira ko kubera kumenyera kwifata ataramenya uburyo bwo kuba yakwiyegurira umugore.
Minati aganira na Calcuta Telegraph yagize ati: “Nakomeje kujya ngerageza kumenya ikibazo yaba afite ndetse no gushaka kureba igitsina cye ariko iteka bikaba iby’ ubusa.” Yakomeje agira ati: “ Gusa umunsi umwe ubwo yarimo akaraba, naramwinjiranye. Ibyago byanjye rero nasanze ari umugore nkanjye.”