Mu gihugu cya Pologne, umwana w’umukobwa w’imyaka 11 yatwaye imodoka, bitewe n’uko nyina yari yasinze

Publié le par OLIVIER

Mu gihugu cya Pologne, umwana w’umukobwa w’imyaka 11 yahagaritswe na Polisi atwaye ivatiri. Ngo uyu mwana w’umukobwa yagiye kuri Volant bitewe n’uko umubyeyi wabo agatama kari katangiye kumugonda ijosi, akaba atari agishoboye kubatwara we na basaza be: umwe w’imyaka 2 n’undi w’imyaka 5.

Nyuma yo gupima ibizamini, Polisi ikaba yaratangaje ko uyu musinzi nako uyu mubyeyi w’abana batatu yari afite igipimo cya garama 4 za alcool kuri litiro y’amaraso.

Nyuma yo gutwara iyi vatiri yari irimo umubyeyi we wasinze n’abavandimwe be babiri, akaba yarahagaritswe.

Uyu mugore ngo akaba yarashatse gutanga akayabo k’amafaranga kugira ngo yoye guhagarikwa no gukurikiranwa.


Uyu mugore rero akaba agomba gukurikiranwa ku byaha byo gutanga ruswa, gushyira mu kaga ubuzima bw’abana be batatu n’icyaha cyo gutwara yahembutse umuzigaryinyo.

Abo bana rero bakaba bahise bashyikirizwa se ubabyara.
Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article