Ngoma: TFR Studio (True Friends Records) studio nshya Iburasirazuba.
Nyuma y’igihe kirekire abahanzi ndetse amakorari bo mu Ntara y’Iburasirazuba bari mamaze badafite studio ibakorera indirimbo zaba iz’amajwi cyangwa iz’amashusho,ubu noneho babonye studio nshya.
Umuhanzi singe na Producer Cool D
Nk’uko twabitangarijwe na Ir NTEZIYAREMYE Dieudonné (COOL D) ari nawe Producer wa Muzika, akaba akorana na INTWALI Jimmy Parfait (JIP), akaba Producer w’Amashusho , igihe.com twaramwegereye adutangariza muri aya magambo:
“Mu buzima bwanjye nakundaga umuziki kuburyo aho nabaga hose nabaga mfite nibura Gitari, ariko aho menyeye ko habaho MUSIQUE ELESTRONIQUE ( umuziki ukorwa hifashishijwe mudasobwa) nahise nshaka mudasobwa ntangira kwiga zaprogramu zikora umuziki zitandukanye. Tukiva muri KIST rero twatekereje kwihangira imirimo urabizi ko umuntu akora ibyo akunze kandi byunguka, ni muri urwo rwego rero twatangiye gukora umuziki.”
Tubibutse ko aba bombi barangije mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) nk’uko twabitangarijwe na COOL D twasanze ku cyicaro cya Studio I Kibungo mu mujyi.
Twamubajije niba abahanzi babagana ku buryo bugaragara, adusubiza ati:
“Abahanzi baritabira nta kibazo kuko n’uku hari Chorale irimo gukora Album, yavuye kuri Muhazi, abahanzi bazwi cyane I burasirazuba nka Singe, Mnaz, K Unit, Dragon gang, Young skull n’abandi ubu batumirwa mu bitaramo mu burasirazuba bwose.”
Tubabajije gahunda bafite mu minsi iri imbere badusubije muri aya magambo: « Twe ubundi intego twihaye kandi mbona tuzageraho ni ukuzamura Uburasirazuba mu byerekeye umuziki, ibitaramo, kwamamaza amasosiyete azabyifuza mugihe cy’ibitaramo .»
Tubabajije abaterankunga baba bafite bagize bati :
« Kugeza ubu abaterankunga barahari, twavuga nk’amaradiyo adahwema kuduha no kuduhera abahanzi ibiganiro cyane cyane Radio Izuba, COMPUTER Works Internet cofe ababyeyi badutera inkunga zitandukanye, kandi bose turabashimira cyane. »