Ngoma: AMARUSHANWA Y’INDIRIMBO

Publié le par OLIVIER

 

Kuri uyu wa Gatandatu le 21/11/2009 mu nzu mbera byombi ya centre DUSHISHOZE I Ngoma, habereye amarushanwa y’indirimbo ku gikorwa cya SINIGURISHA Campain. Ayo marushanwa yateguwe kubufatanye bwa PSI, CNLS, MINIYOUTH ndetse n’Inama Nkuru y’Urubyiruko.

 

Nk’uko twabitangarijwe na Bwana BIZIMANA Etienne akaba ashinzwe ubukangurambaga muri centre DUSHISHOZE ya Ngoma, ngo aya marushanwa yateguwe mu rwego rw’Igihugu hakaba haragiye hatorwanwa abantu batatu muri buri Karere. Mu rwego rw’intara y’iburasirazuba icyo gikorwa kikaba cyarabereye kuri Centre DUSHISHOZE ya Ngoma.

 

Mu bahanzi ku giti cyabo ndetse n’amagurupe bagera kuri 21 bari bitabiriye ibyo birori hagombaga gutoranywamo batatu,bafite indirimbo zirimo ubutumwa bukangurira abantu kurwanya ba SHUGA MAMI NA BA SHUGA DADI. Insanganyamatsiko yari ugukangurira urubyiruko kumenya guhakanira ababashuka,Kwirinda inshuti mbi, ndetse no kwigirira icyizere.

Nyuma y’uko abo bahanzi ndetse n’ayo ma groupes y’abahanzi bamaze kuririmba indirimbo zabo,uwafashe umwanya wa mbere ni HABAKURAMA Peter wo mu Karere ka Ngoma Umwanya wa Kabiri wegukanywe na Groupe Three ambassadors yo mu Karere ka Bugesera,naho umwanya wa gatatu wegukanwa na TUYISHIME Alice LIZA wo mu karere ka Rwamagana,uwambere n’uwa kabiri bakaba bazahagararira Intara y’iburasirazuba  ubwo hazaba hatoranwa abahanzi bazahembwa mu rwego rw’Igihugu,

i Kigali kuri maison de jeune ku Kimisagara le 29/11/2009,ubwo hazaba hasozwa iyi Compagne ya SINIGURISHA,Urubyiruko ndetse n’abandi bose bakaba bararikirwa kuzitabira ibyo birori,ndetse banazirikana ubutumwa bahabwa muri izo ndirimbo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article