Muri Kigali Hot Racks babateguriye udushya
Mu gihe weekend igera abantu benshi bagatangira gushaka aho berekeza ngo babashe kuruhuka imirimo y’icyumweru, guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu muri Kigali Hot Racks mu Kiyovu, ho babateguriye uburyo abantu bazajya basohokerayo buri weekend kandi buri wese uko ashoboye.
Nkuko Eliud Kagema umwe mu bateguye icyo gikorwa yabidutangarije, ngo ubusanzwe abantu barasohoka bakiyakira, ariko ubu batangiye gukora ibikorwa bizajya bituma abantu bose babasha kubona aho baruhukira heza kandi ku giciro gito.
Ni muri urwo rwego bateguye igikorwa cyo kwamamaza divayi ya J&B, aho uwaguraga itike ya 10.000 yabashaga guhabwa ingero 2 z’icyo kinyobwa ubundi akabasha no gufata ku mafunguro yari yateguwe.
Muri Kigali Hot Racks uwahageraga wese wabonaga afite akanyamuzeza kuko hari umuziki uryoheye amatwi watunganywaga na DJ Bissoso, uyu ni umwe mu ba DJ bakora ibyo basobanukiwe hano muri uyu mujyi wa Kigali.
Eliud yadutangarije ko bazakomeza gukorana n’ibigo bikora ibinyobwa nka Bralirwa n’ibindi aho bazajya bafata umugoroba umwe wo guteza imbere ikinyobwa nka Mitsig, Primus, Coca Cola n'ibindi. Eliud ngo akaba asanga uyu muco wamaze kugera ahandi ukwiriye no kugera no mu Rwanda.
Twabamenyesha ko bitagarukiye aho gusa kuko kuri uyu wa gatandatu babateguriye ibiribwa byo mu gihugu cya Kenya (Cuisine Kenyane), aha bakaba bahamagarira abantu bose kwitabira iki gikorwa aho kwinjira aba ari amafaranga make cyane.