Nyungwe: Umuturage w’inyangamugayo yatoye amafaranga ya mukerarugendo arayamusubiza.
Umwe mu bashinzwe umutekano w’abasura parike ya Nyungwe iherereye mu karere ka Rusizi ho mu ntara y’Uburengerazuba witwa Habimana Jean Pierre, yagaragaje ubunyangamugayo ubwo yatoraga ikofi yari yatawe n’umukerarugendo akayimusubiza nta kintu akuyemo.
Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko iyo kofi yarimo akayabo k’ibihumbi umunani by’amadolari y’amanyamerika, akaba akabakaba miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu Habimana wayatoye akaba asanzwe akorera sosiyete Intersec ikora akazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.
Malik Rajab, umwe mu bayobozi ba hotel uyu mukerarugendo wari wataye ikofi yabagamo, yatangajwe cyane n’icyo gikorwa cya Habimana, anavuga ko ubunyangamugayo nkubwo bwagakwiye kuranga abanyarwanda. Yakomeje avuga ko mu gihe umukiliya yarimo ashaka uburyo yatumaho andi mafaranga agomba kumutunga, aribwo Habimana yahasesekaye azanye ayo bari babuze.
Ubuyobozi bw’iyo hoteli bukaba bwiteguye gushakira igihembo Habimana cyo kumushimira kuba ari inyangamugayo.