Ngoma: Mutabaruka Yohani yibye umwana w’umukobwa amuhisha mu ikoti
Mutabaruka w’imyaka 32 y'amavuko, afungiye kuri cyicaro cya Polisi i Remera mu Karere ka Ngoma, akurikiranyweho icyaha cyo kwiba umwana w’umukobwa w’ imyaka ibiri banamusangana icupa rya kanyanga.
Mutabaruka yibye uyu mwana amusanze ku irembo ry’iwabo akina amuhisha mu ikoti yari yambaye.nk'uko abaturanyi b’uyu muryango w’umwana babitangarije Radio izuba dukesha iyi nkuru .
Mutabaruka yafatanywe uyu mwana akimugeza mu nzu ye mu birometero bibiri uvuye iwabo w’umwana.
Uyu mugabo ahakana ibyo aregwa akavuga ko we yamutoraguye. Nyina w’uyu mwana we yatangaje ko bagiye kumujyana kwa muganga basanga yaramuhohoteye Mutabaruka agashyikirizwa ubutabera.
Publicité