France: umusore yasuhuje Sarkozy, arangije arihanagura!
Ubwo yari mu ntara ya Savoie kuri uyu wa kane, perezida Nicolas Sarkozy w’u Bufaransa yongeye kwerekana ko adahisha ikimurimo ubwo yabwiraga umusore umwe wari umaze kumusuhuza akihanagura ati " fais pas le malin toi!" bisa nko kuvuga ngo "wikwigira inyaryenge se!" cyangwa "ntunkinishe…"
Muri make reo, ubwo yageraga ku biro by’akarere ka Chambéry, yakoze mu biganza imbaga y’abaturage bari baje kumusanganira. Umukecuru umwe yashatse kumuhereza ibaruwa, maze umusore bari begeranye aravuga ati "urikoza ubusa, ntayo azasoma!" Uwo musore ninawe wasuhuje perezida, arangije ahita yihanagura intoki n’iseseme nyinshi caméras zibireba!
kanda hano nawe wihere ijisho...
Perezida Sarkozy ibi ntiyabyishimiye, kuko yahise atukura, maze amubwira arakaye cyane ati "fais pas le malin, toi!" Ibi akaba yarabivuze inshuro 3, maze yinjira mu biro by’akarere.
Ibi Sarkozy yakoze byahise byibutsa ibyo yigeze gukora undi muturage mu mwaka wa 2008, ubwo yamuherezaga ukuboko uwo muturage akanga kukwakira ngo Sarkozy yamwanduza ! Aha naho Sarkozy yavugiye mu matamatama ati ‘casse toi, pauvre con ! " bishatse kuvuga ngo " mva imbere wa … we ! "
Ikigaragara ni uko muri biriya bihugu abayobozi bajya bagira ibibazo ku baturage. Ibi biributsa Berlusconi w’u Butaliyani wigeze guterwa ikibazanyo cya katederali ya Milan agakomereka ku munwa…N’ubwo ntaho bihuriye cyane, biributsa nanone Bush uherutse kwihanaguriza ku ishati ya Clinton igihe yari amaze gusuhuza umunyahayiti