Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI agatotsi kamwibiye kuri alitari !

Publié le par OLIVIER

Mu gihe Vatikani yari ikiri mu bibazo biterwa no kuvugwa kw’abapadiri bafata abana ku ngufu, noneho Papa Benedigito wa XVI ngo yasinziriye kuri alitari (autel) asoma misa.

Ibyo bibaye mu gihe Papa yizihizaga isabukuru y’imyaka 82 y’amavuko , yujuje kandi imyaka 5 amaze ari Papa. Mu gihe rero afite imyaka nk’iyo atanaruhuka, niho yahereye asinzirira imbere y’imbaga y’abantu baje ngo abahe umugisha, ibyo bikaba byabereye ku kirwa cya Malte.


Nk’uko urubuga zigonet dukesha iyi nkuru rubitangaza, ngo uwari ayoboye misa yabonye ko Nyirubutungane yafashe agatotsi, niko kohereza umwe mu banyamirimo amukurura ukuboko kw’ikanzu, Papa abona gukanguka afatira aho byari bigeze.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article