Mu Buyapani umukozi yirukanwe ku kazi kubera ko ari mubi
Uwari umukozi wa Prada mu Buyapani sosiyeti izwi cyane mu bintu byo gukora imyenda n’imibavu, arayirega imbere y’urukiko kubera kuba yarirukanwe ku kazi kubera ko ari mubi kandi ikaba ikunda no kwirukana abandi bakozi iyo bakuze, ari babi cyangwa se babyibushye cyane.
Nk’uko le monde ibitangaza Rina Bovrisse y’imyaka 36 yakoereye kandi neza Prada hanyuma yo imuhemba kumwirukana kubera ko ibona atari mwiza, ashobora kuyicira isoko, nawe rero akaba yayireze kubaifata abakozi nabi bitewe n’uko basa.
Aho bigeze uru rubanza rukaba rushobora kuzakomera iyi sosiyeti niramuka itamusubije umwanya we nk’uko abitangaza, akaba kandi yemeza ko ari no kuvugira abandi bagiye bahura n’ibyo bibazo byo kwirukanwa kubera izo mpamvu.
Nyuma y’ibyo yanatangaje ko mbere y’uko yirukanwa yabanje gusabwa ko yaganyuka ibiro kandi akagerageza guhindura uko ameze, aho yanatangarije ibiro AFP ko umuyobozi we muri Prada yamubwiye ati " Nterwa isoni n’ububi bwawe rwose".
Umwanzuro w’uru rubanza ukaba uzafatwa mu kwezi gutaha kwa mata 2010.