Ibaruwa yamaze imyaka 220 itaragera k'uwo bayandikiye!

Publié le par OLIVIER

Mu gihugu cy'Ubufaransa haravugwa ibaruwa yashoboye guca agahigo mu gutinda kugera kuri nyirayo. Iyo iza gutinda gusa ariko ikaza no kumugeraho.Iyi baruwa yamaze imyaka 220 yose itaragera kuri nyirayo none ihageze yarapfuye kera ndetse n'ibyo yavugaga bitagishobotse.

Nkuko tubikesha Le Post, ari uwayanditse yapfuye kera ndetse n'uwayandikiwe yahindutse ivu kera.Iyi baruwa yaturutse mu mujyi wa Paris mu Bufaransa mu kwezi kwa Gashyanatere umwaka w'ikaba yarashyizwe mu iposita yoherejwe ahitwa Seix.

Impamvu iyi baruwa yayobye bigatuma itinda kugera aho ijya ni ukubera inyuguti y'inyajwi imwe gusa. Nyir'ukwandika iyi baruwa yaribeshye aho yari kwandika a ahanika e bityo ibaruwa irayoba yigira ahitwa Saix aho kujya ahitwa Seix.Imyaka 220 yose yari ishize ibaruwa yarayobye.Ibi byaje kuvumburwa n'umukozi wimenyereza akazi ubwo yari gutunganya inzandiko.

Iyi aho ibonekeye igiye gusiga amateka kuko imaze kuboneka abayobozi ba Taix bategiye ibirori byo kuzayishyikiriza ubuyobozi bwa Seix .Ibi birori bizaba ku itarki ya 5 Kamena 2010 nyuma y'imyaka 220 yose yoherejwe

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article