Rumaniya : Yababajwe no kwakwa inshuti ze magara (intare) yororeraga iwe
Owner Lorian Galceau yababajwe bidasubirwaho no kunyagwa intare yari yariyorereye. Yazifaga nk’inshuti ze magara, dore ko yazororeraga mu busitani bwe kuva zikiri utwana.
Nyuma y’uko polisi ibonye amakuru menshi avuga ko hari inyamaswa ziri mu rugo rwa Owner Lorian Galceau, hakozwe iperereza maze abapolisi basanga ari intare zikuze.
Uwo mugabo w’imyaka 45 nyuma yo guhatwa ibibazo kuri izo ntare yasubije ko we abona nta kibazo gihari, igikuru ari uko ntawe zakomerekeje.
Bivugwa ko izi ntare zavuye muri Senegal, nyuma yo kuzigura Owner yazubakiye akazu kaje kuba gato kuri zo kuko zashakaga kwirukira ahantu hose.
Polisi yafashe icyemezo cyo kumwaka izo ntare kuko nta burengazira bwo kuzitunga yari afite, maze baba bazibikije muri Zoo ya Targu Mures, mu gihe bagishaka icyo bazikorera.