Ubushakashatsi: Abanyekongo (Brazza) ni bo baza ku isonga mu bagabo bagira ibitsina birebire ku isi

Publié le par OLIVIER


Ni abagabo bo mu kihe gihugu bagira ibitsina birebire kurusha abandi ku isi? Iki ni ikibazo benshi hirya no hino ku isi bakunze kwibaza, ni nacyo kibajijwe n’itsinda ry’abashakashatsi, bituma bafata umwanya wo gukora ubushakashatsi bwimbitse hagamijwe gukora ikarita ndetse n’urutonde bigaragaza uko ibitsina by’abagabo bo mu bihugu bitandukanye bigiye bisumbana mu burebure.

Nk'uko iyi karita yashyizwe ahagaragara muri week-end ishize na sosiyete yitwa Target Map ibigaragaza, abagabo b’Abanyekongo (Repubulika Iharanira Rubanda ya Congo) ni bo baza ku isonga ku rwego rw’isi mu kugira ibitsina birebire (iyo byafashe umurego/erect), aho byatangajwe ko impuzandengo y’ibitsina byabo ari santimetero 17,93. Aba bakurikirwa n’abagabo bo muri Equateur bafite santimetero 17,77, mu gihe abagabo bo muri Ghana baza ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde, bo impuzandengo y’ibitsina byabo ari santimetero 17,31.

Mu bihugu by’u Burayi, abagabo b’Abafaransa ndetse n’Ababiligi ni bo baza ku isonga mu kugira ibitsina birebire aho bafite impuzandengo ya santimetero 14,88 na 16,10. Abaza mu myanya ya nyuma ku isi ni abagabo bo ku mugabane wa Aziya, aho bafite ibitsina bingana na santimetero ziri hagati y’9,66 na 11,67.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article