Igitangaza: Nyuma y’iminsi 9 barashyizwe mu bwigunge n'umutingito, batabawe ari bazima
Mu gihe mu Buyapani hamaze iminsi kivugwamo imitingito na Tsunami byabushegeshe bikomeye, hatabawe umukecuru ufite imyaka igera kuri 80 witwa Sumi Abe, n’umwuzukuru we ufite imyaka 16 w’umuhungu, nyuma y’iminsi igera ku 9 badafite umuntu ubitaho mu mujyi wa Ishinomaki, mu ntara ya Miyagi mu majyaruguru y’Ubuyapani.
Iyi ikaba yabaye inkuru nziza ku Bayapani bishimira iki gitangaza cyakorewe bano bantu bari bagwiriwe n’insanganya zitoroshye mu bukonje bukabije ndetse buvanze n’urubura. Amakuru atangazwa n'Ijwi ry'Amerika aravuga ko uyu mukecuru n’umwuzukuru we barokowe no kunywa yawurute (yoghurt) bari bafite muri frigo. Biravugwa kandi ko uyu mwuzukuru we afite ubukonje bukabije.
Amakipe y’ubutabazi y’Abayapani ndetse n’imiryango mpuzamahanga akomeje gushakisha ababa bakirimo umwuka ngo batabarwe; hagati aho polisi iratangaza ko abagera ku 15 000 bose bapfiriye mu ngo zabo.