Tumenye indwara yo kuva amaraso adashira (hemophilie)

Publié le par OLIVIER

Abantu benshi ntibasobanukiwe n'impamvu ki umuntu ashobora kuva amaraso ariko ayo maraso ntabashe kuba yahagarara. Bibaho ko hari abantu bafite iyo ndwara m'ururimi rw'igifaransa bita Hemophilie.

Umuntu uyirwaye ashobora gucika igisebe aho ariho hose k'umubiri we hanyuma agategereza ko amaraso arekeraho kuva ariko ntabashe kurekeraho. Ariko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye y'uko ku gitsina gore iyo ndwara itariho ariko igitsina gore cyo gishobora kuba cyaba ikiraro cyagwa se iteme ryo kwambutsa iyo ndwara ku bana be azabyara ariko iyo ndwara igazafata abana b'abahungu ariko bitavuze ko abakobwa batazayigira, ahubwo bazayigira ariko ntibayirware bishatse kuvuga ko mubyo bita m'ururimi rw'igifaransa Chromosomes Sexuels hazaba harimo iyo ndwara ariko bo batabasha kuyirwara ahubwo bo bashobora kuyiha abana babo b'abahungu bazabyara.

Hemophilie ni indwara bita Maladie Lieé Au Sexe hamwe n'indi ndwara bita Daltonisme. Impamvu rero igitsina gore kitayirwara n'uko iyo baramuka bayirwaye bitari kuba byiza. Iyo bari mu imihango, batakaza amaraso menshi, iyo babyara nabwo hari amaraso batakaza menshi ariko Imana yaje gusanga byaba ari ukurema igitsinagore cyo kujya mu ibibazo kubera ubwo burwayi. Niyo mpamvu nta gitsina gore kibasha kurwara iyo ndwara yo kuva amaraso bidashira.

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article