Dinosaur inyamaswa yazimiye

Publié le par OLIVIER

Abatuye isi benshi cyane bahora bibaza inyamswa yahozeho kera cyane yitwa Dinosaur ariko ntibabashe kwiyumvisha ubuhangange iyo nyamaswayari ifite. Uwo uyibwiye cyangwa uwo muyiganiriyeho ubona ahise atangara cyangwa se akagwa mu kantu.

kubera ko we ku giti cye yumva ko itabayeho cyangwa se ari ibinyoma abantu bihimbiye hanyuma bakabikubita aho Kugirango wenda bitwe abahanga bahambaye cyangwa se bifitiye izindi nyungu babikurikiyemo.


Izina Dinosaur ryahimbwe n'umushakashatsi w'umwongereza Richard Owen mu mwaka wa 1842. Iryo zina ryiswe ryakomotse ku magambo 2 yo m'ururimi rw'ikigereki ariyo (Deinos= Ikintu gihambaye kandi giteye ubwoba; Saura= Umuserebanya cyangwa igikurura nda). Owen yayise iryo zina akurikije ubunini bwayo n'ubuhangange bwayo.

Ubundi Dinosaurs ni inyamaswa zishyirwa muri classe ya za Vertebres zikaba zarabayeho mu gihe cya kera cyane mu myaka igera kuri Miliyoni 160, zikanaba zarabashije kuba inyamaswa zihambaye kurusha izindi zariho muri icyo gihe. Kugeza no muri iki gihe cyacu nta nyamswa iriho ishobora kuba ifite ubushobozi nk'ubwa Dinosaur.

Dinosaurs zaje guhura n'ibyago byatumye zigenda zishira wenda kubera ubushake bwa Rurema wazihanze. Kuva aho habonekeye ibisigazwa by'iyo nyamaswa bwa mbere mu kinyejana cya 19 byatumye habaho ugukurura abantu muri za Museum kugirango bihere amaso ibisigazwa byazo kandi hakinwa na za Films nka Jurassic Park hanandikwa ndetse ibitabo byinshi cyane bizivugaho.

Dinosaur rero zigabanyijemo ibice 2, harimo izaryaga Inyama(Carnivores) hakanabamo izaryaga ibimera(Herbivores) kandi zimwe muri zo harimo izigendesha amaguru 2 hakanabamo izagendeshaga amaguru 4(amaguru+amaboko). Aho twavuga nka Ammosaurus na Iguanodon.

Dinosaur ndende kandi iremereye yavumbuwe mu gihugu cy'abaturanyi aricyo Tanzania hagati y'umwaka wa 1907-1912 ikaba iboneka mu gihugu cy'Ubudage muri Museum ya Humboldt museum m'umugi wa Berlin. Ifite metro 12 z'uburebure ikanaba ifite ibiro biri hagati y'ibihumbi 30 n'ibihumbi 60 ubwo ni ukuvuga ko ifite hagati ya toni 33 na 66.

Dinosaur dende cyane kurusha izindi m'ubutambike yo yari ifite metero 27, ikaba yaravumbuwe aho bita Wyoming muri USA. Ikaba yarashyizwe muri Pittsburgh's Carnegie Natural History Museum mu wa 1907. Noneho Dinosaur nini cyane yari itunzwe n'ibimera yo yapimaga hagati y'ibiro ibihumbi 80 n'ibiro ibihumbi 100 na metero 40 m'ubutambike bwayo, no m'uburebire bwayo yabaga ifite metero 18.

Bagereranyije ko ishobora kuba ingana m'uburebure na etage ifite niveaux 6.Hanyuma Dinosaur nini muzari zitunzwe n'inyama, yabaga ifite uburebure buri hagati ya metero 16 na 18 kandi inafite toni 9 z'uburemere.

Tubararikiye izindi nkuru zijyanye na buri kintu tuzajya tubona cyanezeza abasomyi bacu.

 

 

MUHIRWA OLIVIER

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article