Yanze guhara icyuma cye cy'umuziki

Publié le par OLIVIER

Icyuma cy'umuziki cya Papa uherutse gutorwa ku izina rya Benedigito XVI yanze kugihara. Icyo cyuma cya Piano ni kimwe cya rutura none kubera ubunini bwacyo cyabuze aho kinyuzwa ngo kigere mu nzu Papa Benedigito XVI agomba guturamo igenewe abapapa. Abantu bari bahawe ikiraka no Vatican cyo kwimura Papa ntibyaboroheye kubona aho banyuza iyo Piano bitewe n'ingazi ntoya zigera mu byumba. Abo bakarani ngufu bimuraga Papa Benedigito XVI bagerageje no kugicisha mu idirishya ariko biranga biba iby'ubusa.
Baje gusanga umuti nta wundi uretse kugihambura bakacyimura ari ibipande nyuma bakabiteranya bigeze mu nzu y'abapapa.

Twababwira ko Papa w'Umudage Benedigito XVI ari umukunzi wa Piano akaba kandi yaratwawe n'umuziki wa kera (Musique classique) cyane cyane umuziki w'umuhimbyi w'ikirangirire ukomoka muri Autriche Wolfgang Amadens Mozart. Ngo ku bw'ibyo hari abavuze ko Joseph Ratzinger yazindukiye mu nzu yabagamo bukeye yaraye atowe kuba Papa. Ngo yari agiye kureba impapuro ze ariko agira ngo abe anihugenza ho gato acuranga Piano.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article