Imodoka ishaje ya Papa yaguzwe akayabo
Imodoka ya Volkswagen Golf ya Papa uherutse gutorwa ku izina rya Benedigito XVI yaguzwe akayabo mu cyamunara. Iyo modoka ishaje kuko yari ayimaranye imyaka 6, ku ya 28/04 yatanzweho mu cyamunara amahero ibihumbi hafi 190 (amahero 188.938,88). Ibyo byatangajwe na site ya internet ikorerwaho ibyamunara yo mu Budage yitwa eBay. Iyo modoka ya Golf ya Benedigito XVI yari yasabweho 100.000 mu gitondo ariko mu gihe gito hari hamaze kwiyongeraho arenga 80.000 . Barebye niba uwayiguze atakinaga basanga ifaranga ririho kandi riza nta kibazo. Igisekeje rero ni uko n'ubwo yatanzweho ayo yose uwayiguze yari yitoraguriye. Bwa mbere yari yaguzwe n'agasore k'imyaka 21 y'amavuko ko mu Budage kitwa Benjamin Halbe. Yayiguze muri Mutarama ku mahero 9.500 (amanyarwanda 6.745.000). Akigura iyo modoka yari ifite ibara ry'ikigina cyumye ikuzeho imyaka 6 ntiyari yakamenya ko yari iy'umukambwe Karidinali Ratzinger Joseph.
Aho rero abereye Papa uwo musore yahise ayishyira mu cyamunara ayandikaho ngo " Golf ya Papa " " imodoka yo kujyana gusenga ". N'igiciro cy'amahero 9.999 maze anongeraho byo kuyitaka ko iyo modoka igenda by'agahebuzo nk'iyavuye mu ijuru. Abatsindiye icyo cyamunara babaye e Bay. Abantu barabyitabiriye bafungura urupapuro rwa internet rwariho icyo cyamunara bageraga kuri miliyoni 7,4 hafi abaturage b'u Rwanda rwose ku buryo ariyo site yasuwe cyane.
Twababwira ko iyo modoka yaguzwe akayabo ari Golf yahoze ari iy'uwari umunyamabanga wa Musenyeri Josef Clemens waje kuyohereza i Roma maze yandikwa kuri Karidinali Joseph Ratzinger waje kuba Papa Benoît XVI ejo bundi ku ya 19/04. Ngo cyakora ntawe uzi niba Papa yarigeze ayitwara mu by'ukuri nk'uko byasobanuwe na Kurt Schneider. Impamvu ngo ni uko Papa Benedigito XVI nk'uko bitangazwa n'amakuru ava mu bihaye Imana nta ruhushya rwo gutwara agira rwaba urw'agateganyo cyangwa urwa burundu. Bishoboka rero ko n'abayiguze bazi ko irimo imigisha ko yagendeshejwe na Papa baba bibeshya kuko ataba yarayitwaye nta perimi keretse ahari yiyemeje gutanga amande aramutse ahuye n'abapolisi (Ino ho ni akayabo k'ibihumbi 50 iyo atatwawe na Break down ya 20.000 ngo bibe 70.000).