Umugabo wapfuye akazuka

Publié le par OLIVIER

Ibintu bidasanzwe byabaye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho umugabo witwa Terry Willis w'imyaka 58 yapfuye akazuka. Uko kuzuka kwa Terry kwateye akajagari muri icyo gihugu, dore ko n'ibinyamakuru byaho byose byahise bijya aho mu bitaro aho uwo mugabo yari arwariye. Terry Willis yari yarahuye n'impanuka ikomeye afite imyaka 40. Yamaze imyaka 18 mu bitaro adashobora no guhindukira cyangwa kwinywesha ikintu icyo aricyo cyose.

Nyina wari umurwaje ni we wamukoreraga byose. Iyo myaka yose yamurwaje nawe yari atangiye kwiheba, dore ko Terry Willis yabumbuye amaso agasanga Nyina ari we umuri iruhande. Terry yabwiye Nyina ko ashaka Coca. Kuba yarasabye Coca ngo niyo yakundaga mu buzima bwe mbere y'uko agira impanuka. Abantu bo mu Ntara Terry akomokamo bavuga ko ibyo bintu bidasanzwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Terry ajya kujya mu bitaro yari afite umukobwa witwa Amber w'imyaka 20 nawe yahise amumenya. Icyo bamubwiye ni impinduka zagiye ziba muri icyo gihugu, ko Ronald Regan atakiri umuyobozi w'icyo gihugu, ko na Bill Clinton atakiri Guverineri wa Arkansas.

Nyina wa Terry mu bintu yagerageje gusobanuza abaganga bamaze imyaka hafi 19 bavura Terry, ni impamvu yaba yaratumye amara iyo myaka yose ari muri koma. Nyina wa Terry yashimiwe n'abantu batandukanye kuba yaramaze iyo myaka yose arwaje umuntu yihanganye. Bakaba babona nawe yaragize uruhare mu kuvura umuhungu we, kubera kumurwaza atinuba.
Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article