U Burusiya: Minisitiri arashishikariza abaturage kurushaho kunywa inzoga n 'itabi
Minisitiri w’Imari w’u Burusiya arahamagarira abaturage b’igihgu cye gukora iyo bwabaga bakanywa inzoga nyinshi n’agatabi kenshi kugirango bafashe Leta kuzahura ubukungu bw’igihugu.
Uyu muminisitiri udasanzwe ashake n’irimbi rinini kuko abazicwa n’ibyo biyobyabwenge na bo baziyongera kuko Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa bitangazako abantu bahitanwa n’ibiyoga bikomeye bagera ku bihumbi 500 buri mwaka muri icyo gihugu.
Iyi politiki ishobora kuzakiza abacukura amarimbi n’abatanga izindi servisi zijyanye no gushyingura kuko bazaba bongeye bariye n’ubwo na bo ruzarya abandi rutabibagiwe.
Uyu muminisitiri yagize ati « Iyo umurusiya atumaguye ipaki y’itabi akananywa inzoga aba atanze umusoro kuko ibyo byombi bisorera Leta agafaranga gatubutse bityo bikazafasha muri gahunda nyinshi zaba mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza y’abaturage".
Iyi politiki idasanzwe ya Minisitiri w’Imari Alexeï Koudrine yo gushakira amata ku bimasa yanayigejeje ku biro ntaramakuru bya Interfax, akaba abona izafasha Leta y’u Burusiya.
Umuntu wese yakwibaza niba Minisiteri y’Imari n’iy’Ubuzima zizavuga rumwe ku gushaka amafaranga kwa Leta ariko bashakira urupfu abaturage.