Edward Nino Hernandez na cm 70, nyuma ya He Pingping ni we uca agahigo ko kuba mugufi ku isi
Edward Nino Hernandez umugabo ukomoka muri Kolombiya ubu ni we uca agahigo ko kuba ari mugufi kurusha abandi ku isi, akaba afite uburebure bwa cm 70, ku myaka ye 24. Mu gitabo Guiness de records ubu ni we uri ku mwanya wa mbere mu kuba mugufi ku isi.
Edward Nino Hernandez asimbuye umushinwa He Pingping witabye Imana kuya 13 Werurwe uyu mwaka akaba yaramusumbaga kuko ywe ari afite uburebure bwa cm 74.
Amakuru ava mu muryango we, Edward Nino Hernandez ngo yavutse afite cm 38 na 1,5 kg nyuma y’imyaka 2 gusa avutse ngo yatangiye kutongera gukura. Abashakashatsi bakaba baratangiye kumokoreraho ubushakashatsi bahereye kuri ubu bugufi bwe no kuba atarongeye gukura ku myaka 3.
Edward Nino Hernandez kugeza uyu munsi wa none afite ibiro 10. Akaba atuye i Bogota umurwa mukuru wa Kolombiya.
Edward Nino Hernandez ngo afite umucuti we w’umukobwa ufite uburebure bwa 1,50m. Mu bantu akunda harimo Silvestre Stallone akaba akunda cyane kubyina no gutembera. Afite inzozi zo kuzatunga imodoka yo mu bwoko bwa Merceds Benz.
Uretse kuba ari mugufi cyane kandi akaba atarabashije gukomeza gukura nyuma y’imyaka 2, ngo afite akabazo k’ijisho rimwe rituma atabona neza, ariko ku bisanzwe ngo nta kindi kibazo cy’ubuzima afite.