Imbwa izi kuvuga izina rya Obama

Publié le par OLIVIER


Muri USA hagargaye agashya k’imbwa izi kuvuga Icyongereza mu buryo budasanzwe. Iyi mbwa yitwa Mishka ikaba ari iyo mu gihugu cya USA ari na cyo kiyoborwa na Barack Obama.

Iyi mbwa yagaragaye ididibuza interuro

zoroshye z’Icyongereza. Iyi Nyarubwana iyo ibonye akanya ivuga igira iti « How are you? » Ari byo kuvuga ngo amakuru ki ? Ndetse ikongeraho iti « I love you ari byo kuvuga ngo “ndagukunda”. Urubuga rwa interineti dukesha iyi nkuru ntirwatubwiye umwarimu wigishije

iyi nyakabwana kuvuga izo nteruro.

Igitangaje kurushaho ni uko iyi mbwa izi n’izina rya Perezida w’igihugu ituyemo kuko izi kuvuga izina rya OBAMA kandi idategwa. Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa Zigonet.Com.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article