Microonde ushobora kwitwaza aho ugiye hose
Microonde cyangwa se microwave ni cya cyuma gikoreshwa mu gushyushya utuntu two gushyira mu nda usanga henshi cyane cyane mu maboutique acuruza ibyo kurya, hahandi ubaza isambusa bakabanza bakayinyuzamo iminota ibiri ikaza yashyushye.
Mu minsi iri imbere rero si ngombwa kwirirwa ujya mu mabutike kuko hamaze gukorwa igisa nkacyo ariko kimeze nk’igikapu gisanzwe, ushobora gutereka mu modoka yawe wagera ku biro ukagikuramo washyizemo utuntu two kurya, ubundi saa sita ukadushyushya ukirira.
Iyi microonde yiswe akazina k’akabyiniriro ka “microwave on the Go” ikaba yaragabanyirijwe ubunini n’uburemere kugira ngo ishobore kutwarika neza, ikindi kandi ikaba ikoresha bateri isharijwa kugira ngo byorohe kuyigendana.
Iyi microonde ikaba izafasha byinshi cyane cyane ku bakunda gukora picnic y’ahantu kure cyangwa ku bantu bakorera kure kandi bakeneye kugira icyo bafata cyane cyane gishyushye.