Hasohotse BD yitwa « Le Mois sacré du Ramadan » hasigaye iminsi mike ngo Ramadan irangire.

Publié le par OLIVIER


Hasigaye iminsi mike ngo igisibo cya Ramadan kirangire, BD yitwa « Le Mois sacré du Ramadan » ivuga kuri iyi imwe mu nkingi za Islam yageze hanze ndetse ikaba isekeje cyane. Ikaba yakozwe na Norédine Allam ufite gahunda yo gufasha abo bahuje imyemerere guha agaciro iki gisibo.

Allam wakuriye Amiens yagize ati : « Nka benshi mu bo twakuranye, nakozweho cyane n’abagabo babaga bambaye imyambaro yera, bagenda bigisha mu mihanda ngo abantu bagarukire Islam »

Kuri ubu, Allam w’imyaka 32 y’amavuko, asigaye akora akazi ko gushushanya ndetse ntakiri mu rwego rwo kwibutswa kujya mu musigiti, ahubwo niwe ubu uhamagarira abandi kujyayo. Ibi akabikora mu buryo bwe aho akoresha BD kugira ngo yegere cyane cyane abakiri bato, niyo mpamvu sosiyete ya edition ye BDouin yahisemo gusohora iyi BD twababwiye yitwa « Le Mois sacré du Ramadan. »

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article