Indege za Air Algérie zaba zigihe kubuzwa kuguruka i Burayi…
Itangazamakuru ryo mu gihugu cya Algérie rimaze igihe kitari kinini rivuga ko indege za Air Algérie zishobora guhagarikwa kuguruka mu kirere cy’i Burayi…
Kuva tariki 30 Kanama, itangazamakuru ryo mu gihugu cya Algérie rimaze igihe ryiganjemo imitwe y’inkuru ivuga ko Air Algérie ishobora kwakwa certificat de transport aérien (CTA) yayo ndetse indege zayo zikaba zanabuzwa kuguruka mu kirere cy’i Burayi. Ku itariki 5 Nyakanga, nibwo hamenyekanye ko izi ndege zaba zifite ibyo zirimo zikurikiranwaho na Comité de la sécurité aérienne kuva mu kwezi kwa mbere 2009.
Ariko hagati aho, abayobozi ba Air Algérie bakaba baherukaga kuganira na Commission européenne ku ya 18 Kamena, ubwo bagaragazaga imyanzuro bafashe bahereye ku ndangaminsi yuko indege zimwe ariko ntibyabuza abagize Commission européenne kuvuga ko batanyuzwe.
Nubwo biteye gutya bwose, aho bamwe bashyushye imitwe, nta munsi ntarengwa wavuzwe muri raporo ya Commission de Bruxelles ko izi ndege zizahagarikwaho, bikaba ariyo mpamvu bidateye benshi ubwoba.