Umwana wamugaye yahize abandi mu irushanwa ry’ubwiza
Sosiyete ikora amasabune ameze nk’amazi (liquid soap) yitwa Lano iherutse gukoresha irushanwa ryo kwamamaza ibicuruzwa byayo aho itumiza abana batandukanye kugira ngo ihitemo ubahiga mu bwiza izakoresha ifoto y’isura ye mu kwamamaza icyo gicuruzwa cyabo.
Nibwo rero umwana witwa Mikael Larssen ukomoka mu gihugu cya Norvège yashoboye kwegukana intsinzii mu mbaga y’abandi bana bafite ubuzima bwiza n’amajwi arenga 30.000 yose. Akaba yararushaga uwari umukurikiye inshuro 5 zose.
Uyu mwana akaba yaragize ibibazo byo gucika imitsi yo mu bwonko mu gihe cyo kuvuka ariko kubera iterambere mu buganga, akaba yarashoboye kubaho. Kuri ubu, akaba ahumekera mu gatiyo kanyura mu muhogo we ndetse akagira icyo ashyira mu nda akoresheje akandi gatiyo kinjira mu gifu.
Nk'uko zigonet ibitangaza, uyu mwana ufite ubumuga ku gipimo cya 100%, yashyigikiwe n’abantu benshi ndetse yahawe sheki y’amayero 3.800 (akabakaba hafi 2.300.000 z’amanyarwanda), akazagaragara no ku mafoto yo kwamamaza y’urwo ruganda rukora amasabune ya Lano, mu mwaka w’2011 wose.
Kuva uru ruganda rwatangira gukora hashize imyaka 60, nibwo bwa mbere rutoye umwana ufite ubumuga bukabije cyane nk’ubw’uriya mwana Mikael Larssen.