Mullah Omar umwe mu bayobozi b 'abatalibani asanga intsinzi yabo yegereje.
Nubwo OTAN yongeye umubare w'ingabo zayo mu gikorwa cyo kurinda umutekano muri Afghanistan, umukuru w’abatalibani Mullah Omar arasanga intsinzi y’abatalibani yegereje ndetse OTAN ntacyo yagezeho.
Mu itangazo rye, Omar yahamagariye perezida wa Amerika Barack Obama gucyura ingabo ze vuba na bwangu.
Nubwo OTAN iherutse kongera umubare w’ingabo ukagera ku bihumbi 150, Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zizatangira gucyura ingabo zazo muri Nyakanga umwaka utaha.
Muri iri tangazo ryasohotse ku mbuga za interineti z’iyi mitwe igendera ku mahame ya Islam, Mullah Omar yagize ati: “Intsinzi y’igihugu cyacu kigendera ku mahame ya Islam ku bahakanyi iregereje kandi ikiyiri inyuma ni ubufasha buva kuri Allah n’ubumwe hagati yacu.”
Yakomeje avuga ko mu gihe kigiye kuza, hazashyirwaho leta igendera ku mahame ya Islam, yigenga, ibereye abenegihugu ndetse ikomeye. Yasoje asaba abarwanyi be gukomeza gukurikiza ihame ry’abatalibani no gukora uko bashoboye kose ngo batagirira nabi abaturage.