Ubudage : Umujura yasinziriye ari kwiba akanguka yambaye amapingu
Umusore w’ imyaka 26 ntiyumvaga neza ibiri kumubaho ubwo yakangukaga agasanga yambaye amapingu.
Uwo musore w’ umudage yari yagiye kwiba ikigo kigira inama abashaka akazi ahitwa Ahaus mu gihugu cy’ U Budage. Bimwe mu byo yashakaga kwiba birimo za mudasobwa, ibiryo, amabombo, yari yamaze kubigeza iwe.
Nyuma rero yaje gucikwa arasinzira, ibyo byabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu. Nk’ uko polisi yabitangaje kuri uyu wa kane 30 Ukuboza, ngo uwo mujura yari yanyoye ibiyobyabwenge n’ inzoga.
Publicité