Mfasha twibukiranye amwe mu magambo yavuzwe cyane muri uyu mwaka wa 2010

Publié le par OLIVIER

Mfasha twibukiranye amwe mu magambo yavuzwe cyane muri uyu mwaka wa 2010


posted on Dec , 31 2010 at 21H 32min 25 sec viewed 2042 times



Bijya bibaho ko abantu bicara bagasubiza amaso inyuma bakareba ibyo bagezeho bakabyishimira ndetse n’ ibyabananiye ngo babashe gutangira ibindi bishya kandi byiza.

Uyu mwaka rero wabayemo byinshi bitandukanye mu nzego zitandukanye, muri iyi nkuru twifuje kubagezaho amagambo 10 yavuzwe cyane muri uyu mwaka, cyane cyane ayavuzwe n’ abantu bazwi.

-Byarenze igipimo: Iri jambo ryakomotse ku ndirimbo ya Meddy yitwa “Igipimo”. Muri iyi ndirimbo umuhanzi Meddy aririmba agaragaza ko uburyo akunda umuntu bitagira akagero. Ryakoreshejwe n’ abantu b’ ingeri nyinshi ariko cyane cyane urubyiruko.

-Bose babireba: Iri jambo ryakomotse ku ndirimbo y’ Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uririmba indirimbo zihimbaza Imana zakunzwe cyane kugera n’ aho ziririmbirwa no mu tubari. Iri jambo ryaramamaye cyane kugeza n’ aho ibintu n’ ahantu hamwe na hamwe byahawe izina “Bose babireba”. Urugero rwa hafi ni amateleviziyo ya rutura akorerwaho iyamamaza yakwirakwijwe mu mujyi wa Kigali.

-Nawe byakubaho: Iyi mvugo ikoreshwa cyane iyo umuntu ashaka ashaka kwereka undi ko ibyamugwiririye bishobora kugera no ku bandi. Yakomotse ku ndirimbo y’ Umuhanzi King James yitwa “Inzozi”, aho aririmba agaragaza ko kuba yararose yatandukanye n’ umukunzi, hanyuma agasanga atari byo, ntawe bitabaho. Iyi mvugo yumvikanye cyane mu biganiro by’ abantu batandukanye biganjemo urubyiruko.

-Zwahama: Iri jambo ryamenyekanye cyane biturutse kuri KNC na Anita, mu kiganiro “Umunsi Ucyeye” gihita buri gitondo kuri City Radio. Iri jambo rikoreshwa iyo bashaka kugaragaza ko ikintu atari cyiza na busa, niho bahera bagira bati:”ibyo ni zwahama”.

-Man:(Soma Mani) Iri jambo ubusanzwe risobanura mu rurimi rw’ Icyingereza “Umugabo” rikoreshwa cyane n’ urubyiruko aho bakunda kurikoresha badashaka kuvuga izina ry’ umuntu, ahubwo bagahitamo kugira bati:”umva man…, bite man…, none se man…”; ryakomotse mu mvugo z’ Abanyamerika cyane cyane mu ndirimbo zikoze mu njyana ya HipHop.

-Vuvuzela: Iri jambo jambo ryakoreshejwe cyane mu mikino y’ igikombe cy’ isi ya 2010 yabereye muri Afurika y’ Epfo. Vuvuzela ni akarumbeti gakoreshwa n’ abafana iyo bogeza. Ubwo vuvuzela yatangiraga gukoresha cyane muri iriya mikino, byaje kugaragara ko bitorohera abatoza n’ abakinnyi kumvikana bitewe n’ urusaku rwazo. Ryongeye gukundwa cyane, ubwo abahanzi Radio na Wheasel barikoreshaga mu ndirimbo bise “Heart Attack”, ubwo bagiraga bati:”I’ll shout your name like a vuvuzela”.

image
Ngizo vuvuzela zakoze amateka muri Afurika y' Epfo

-Wibyihererana: Iri jambo ryamenyekanye cyane biturutse ku ndirimbo yumvikanamo ijwo ry’ Umuhanzi Faycal Ngeruka yamamaza ibikorwa bya sosiyete y’ itumanaho “TIGO”. Ryumvikana cyane mu mvugo z’ urubyiruko cyane cyane iyo umuntu ashaka kubwira undi ngo ntagire icyo amukinga.

-Abapfubuzi: Iri jambo riva ku nshinga “gupfubura” nayo igakomoka ku nshinga “gupfuba”. Gupfuba bisobanura ko ibintu byari mu nzira zo gushya hanyuma ariko bigahagarikwa bitageze ku rugero rushyitse. Gupfubura rero bigasobanura gusubiza bya bintu ku ziko bigahatwa umuriro uhagije kugirango bishye neza.

image
Iyo umuntu atanyuzwe, niho abapfubuzi babonera akazi

Iri jambo ryasakaye cyane muri uyu mwaka, ubwo ryakoreshwaga ku bantu, cyane cyane ku basore bagifite akabaraga binjira mu ngo z’ abagabo bananiwe kubahiriza inshingano z’ urugo, hanyuma bagapfubura ibyapfubye.

-Nyakatsi: Iri jambo ryumvikanye cyane guhera mu ntangiriro z’ uyu mwaka ariko risakara cyane guhera mu kwezi kwa Gatandatu, ubwo abayobozi b’ inzego z’ ibanze bafataga umwanzuro wo guca burundu amazu yubatswe mu byatsi. Iri jambo ryongeye kuvugwa cyane mu Nama y’ Igihugu y’ Umushyikirano, ndetse riza gushimangirwa cyane ubwo Abanyarwanda baba mu mahanga bafataga gahunda yo gushyira umusanzu wabo mu kubaka U Rwanda mu cyo bise Bye Bye Nyakatsi.

image
Nyakatsi yaramaganywe ku rwego rushyitse

-Ibigarasha: Iri jambo ryasakaye cyane rikomotse ku ijambo Perezida Kagame yavugiye mu Nama ya 8 y’ Igihugu y’ Umushyikirano yabaye tariki ya 20-21 Ukuboza 2010. Iri jambo ririmo gukoreshwa hirya ni hino mu gihugu, aho babona umuntu akora ibintu bidasobanutse, bagahita bagira bati:”uyu nawe ni ikigarasha”. Ryaje kimomo aho abanyeshuri bashya muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda mu mwaka wa 2011, bahawe akabyiniriro “Ibigarasha”.

image
Ikigarasha ubusanzwe ntikibara, nta gaciro

Dukurikije ibyabaye muri uyu mwaka, ntitwabivuga ngo tubirangize, bwakwira bugacya. Namwe tubahaye urubuga, ijambo ni iryanyu. Muzagire Umwaka Mushya Muhire wa 2011.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article