Ubuhinde - Umugabo amaze imyaka 70 atarya kandi atanywa!

Publié le par OLIVIER

aremeza neza cyane ko amaze imyaka 70 atarya kandi atanywa. Nyuma yo gushyirwa mu bitaro ngo asuzumwe n’ikipe y’abaganga b’inzobere kugira ngo bigire hamwe icyaba cyaramubeshejeho muri iyi myaka yose.

Uyu muntu yitwa Prahlad Jani, akaba ari umusaza ukuze, unanutse ndetse ufite n’ubwanwa bw’umweru burebure, kuri we yakomeje asobanura uburyo agifite imyaka 8 gusa, Imana (déesse)yamuhaye umugisha ikamukura ku biribwa ndetse n’ibyo kunywa, kuva ubwo akaba atarongeye kunywa cyangwa kurya na rimwe ubu bikaba bibaye imyaka 70.

Ubu yashyizwe mu bitaro ku mpamvuyo kugira ngo barebe ko bashobora kwiga ku buzima bwe ngo barebe ayo mayobera yabayemo kugira ngo umuntu amare imyaka 70 atarya kandi atanywa. Iri suzumwa rigimbo kumara iminsi iri hagati ya 15 na 20, gusa kugera ubu, umuganga umushinzwe nawe yemeza ko kuva uyu mugabo yagera muri ibi bitaro atarigera na rimwe anywa, arya cyangwa se yerekeza mu bwiherero ( toilettes), hakaba hari camera 3 zose zirirwa zimureba n’ibyo akora byose.

Dr. Illavazahagan yatangarije ibiro AFP ati " ibi bipimo turi gukora wenda bizatanga ubumenyi bushya ku buryo umuntu ashobora kubaho adakeneye amazi cyangwa ibiryo, icyo ubu turi gushakisha twivuye inyuma ni kumenya ingufu z’umubiri we aho zituruka, ariko we atangaza ko amasengesho (meditation) ariyo atuma abaho".

Ikipe y’abaganga imushinzwe yizera ko wenda nishobora kumenya ikimutera kubaho atarya kandi atanywa byazatuma habaho ingamba nziza kandi zafasha mu gihe cy’ubutumwa mu kirere nko ku kwezi n’ahandi, cyangwa se mu gihe cy’intambara ndetse n’ ibiza bidasanzwe.Umugabo wo mu idini rya Hindou mu Buhinde ubu ufite imyaka 83,

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article