Sarkozy na Madamu we babanje kwikorera Picnic mu Bushinwa mbere yo kubonana na Perezida w’U Bushinwa

Publié le par OLIVIER

Prezida w’igihugu cy’u Bufaransa Nikolas Sarkozy yongeye gukora agashya ubwo we n’umugore we Carla Bruni bari bagiye mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Bushinwa ariko bakihagera babanza kwitemberera cyangwa gukora bimwe bita Picnic mu gihe protocole ya Perezidansi yari ibategereje.

Ikinyamakuru Le point cyandikirwa mu gihugu cy’u Bufaransa cyanditse ko protocole yo muri perezidansi byabanje kuyiyobera kuko ngo bumvise ko Sarkozy na Madamu we bageze mu Bushinwa. Naho ngo bagiye kumva bumva ko bibereye mu mujyi witwa Xian mbere y’uko babanza kubonana na Perezida w' u Bushinwa.

Gusa ngo muri uru rugendo rw’akazi rwabajyanye bagomba gufata izindi ngendo zateguwe kuri gahunda yo gusura ubwiza nyaburanga bw’ahantu hatandukanye nko ku mva z’abami b’abami b’u Bushinwa ariko ibi byose mu kubikora ngo nta munyamakuru wemerewe kuhakandagira kugira ngo adahungabanya umudendezo wa Perezida Sarkozy n’umufasha we.

Hagati aho ambasade y’u Bufaransa yari yasabye abayobozi b’u Bushinwa gukumira ba mukerarugendo aho Sarkozy ateganyijwe kunyura hose.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article