| Mu munsi ishize mu gihe cy’itangira ry’amashuli dore ko ababyeyi benshi bari bataye umutwe nk’uko bisanzwe bigenda iyo amashuli ageze igihe cyo gutangira. Umugabo rero yakuviriye mu mujyi ari muri Coaster yajyaga Kimironko ariko isi igomba kuba yari yamusize. Iyo bisi yavuye mu mujyi nta muntu ukoma yewe nta na Radio ivugamo mbese imodoka yose ari cwe! N’uwashakaga kuvamo yakubitaga igiceri ku kirahure imodoka igahagarara akishyura agasohoka. Bus yarakomeje abantu bose bacecetse wa mugabo akagenda akora ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko arimo nko kwibaza uburyo agomba gucyemura ibibazo byinshi afite akoresheje wenda amafaranga macye yari afite. Yagendaga abarira ku ntoki ariko utamenya nyine ibyo yatekerezaga kuko nawe ntiyavugaga, akagenda azunguza umutwe akanyuzamo akanashimamo, agasohora ka gahago abikamo ibyangombwa(bakunze kwita ikofi cyangwa porte monnaie) akarebamo akongera akayisubiza mu mufuka ubwo Bisi iba igeze ahitwa kwa Lando ihagaze kuri ya matara ahagarika cyangwa agatanga uburenganzira ku binyabiziga ngo bitambuke, abantu bose bagiye kubona babona abaye nk’uhaguruka arongera yikubita mu ntebe ngo "Asyi! Baranywa igikoma!" Abantu bari muri bisi bose baraturika baraseka barakwenkwenuka kuko aribwo bari bamenye igisobanuro cya bya bimenyetso byose yahoze akora, bamwe baravuze bati wenda yatekerezaga ibikoresho n’amafaranga y’ishuli ndetse n’ibindi bibazo biba byugarije umuntu mu mpera z’ukwezi asanga nta posho y’urugo asigaranye ahitamo ko bararira igikoma! Gusa ukurikije uko umuco wa Kinyarwanda utwigisha, nta wari ukwiye kumuseka kuko nta utagira ibibazo kandi biriya byaba ku muntu wese cyane cyane ko buri mubyeyi yariraga kubera Minervals zimusigiye ubukene bwinshi. |