Banze kubashyingura, bategereje ko bazuka

Publié le par OLIVIER

 

"Barasinziriye, oya ntibapfuye", aya ni amwe mu magambo umushumba mukuru w'itorero ryitwa Kingdom Seekers Fellowship (KSF) rihererye mu burengerazuba bw'igihugu cya Kenya i Nakuru ariwe Apostle Kimani , yahereye kuwa Mbere w'icyi cyumweru avugira ku mirambo iri mu masanduku bashyiramo abitabye Imana nyuma y'aho abashumba babiri b'iri torero bitabiye Imana bazize impanuka.

Aba bashumba bari bazwi ku mazina ya Patrick Wanjohi na Francis Kamau Ndekei bakaba bazize impanuka yabereye ku muhanda uva mu murwa mukuru wa Nairobi ujya Nakuru yatunguye benshi mu bizera b'iri torero ku itariki ya 15/2/2010. Uyu mushumba yakomeje gusubiramo aya magambo, "Barasinziriye,oya ntibapfuye barazuka nkuko Yesu yapfuye maze akazuka! Ntabwo turi bubashyingure kubera ko imirimo y'Imana bagombaga gukora kuri iyi si itarangiye. Bagomba kugaruka ku isi kuko bitabaye bityo iri torero ibyaryo byaba birangiye".

Uyu mushumba kandi yari yijeje abizera b'iri torero ko aba bashumba bagombaga kuzuka bitarenze ku itariki ya 20/2/2010 nyuma y'iminsi mike bitabye Imana.

Ibihumbi n'ibihumbi by'abantu bari bamaze icyumweru cyose bateraniye aho ngo bategereje ukuzuka kw'aba bakozi b'Imana. Uko iminsi yagendaga yisunika ninako aba bakristo bajyaga ku masanduku arimo imibiri y'aba bashumba babo baze bakabakoraho ngo barebe ko bazuka ariko bikanga bikaba iby'ubusa.

Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru AFP ngo ubu noneho uyu mushumba yaba yatangaje ko ni bigera kuri uyu wa kane tariki ya 24/2/2010 batarazuka ngobazabashyingura.

Ni ugutegereza rero tukareba ko niba hari igitangaza cyakoreka kubw'amasengesho y'aba bakozi b'Imana.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article