| | Muri iyi minsi abahanga mu kurya bakomeje kuvuga ko hari ibyo abantu baziririza kandi biryoha. Muri bo harimo n’abantu bo ku Gisenyi mu mudugudu wa Gihira Akagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero wo mu Karere ka Rubavu bariye injangwe barangije bakangurira abandi ko akanyama kayo bavuga ko karyoha cyane ndetse banongeraho ko amahirwe ari uko ako kanyama bakabonye butaracya neza ko iyo baza kukabona hakeye bari kukicaniraho kubera uburyo karyohera iryinyo. Mu gihugu cy’Ubutaliyani umutetsi yashyizwe mu majwi kubera gukunda akanyama ka Nyirahuku. Uyu mugabo yitwa Beppe Bigazziakaba. Afite imyaka 77 y’amavuko akanatanga ikiganiro cyo guteka kuri Televiziyo yitwa RAI mu kiganiro cyitwa La Prova del Cuoco». Uyu mutetsi w’igihangange ubwo yatangaga ikiganiro kuri Televiziyo yaje no gukangurira abantu kurya akanyama ka nyirahuku. Kubera ko yakanguriye abantu bari bamukurikiye kurya inyama z’injangwe. Mu magambo yavugiye mu kiganiro cye yagize ati «ndababwiza ukuri ko akadahingwa k’injangwe karyoha cyane », Uyu mugabo ngo akunda akanyama k’ihuku ku buryo bwamurenze. Amashyirahamwe arengera uburenganzira bw’inyamaswa yashyize mu majwi uwo mutekanjangwe avuga ko yakoze amakosa yo gukangurira abantu kwirara mu njangwe bakazirya. Mu rwego rwo kumuhana bahisemo kuba bamuhagaritse muri icyo kiganiro. Mu kwiregura kwe yavuze ko iwabo kurya akanyama k’injangwe ari ibisanzwe nka misa ya mbere. Uyu mugabo ataroye neza yazira amerwe ye yagaragarije mu kiganiro yatanze kuri televiziyo. Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa 20minutes.fr |