| Ni mu gihugu cy’u Buhinde, ahitwa muri Leta ya Tamil Nadu, ngo abanyeshuri bazakora ibizami mu kwezi kwa gatatu kugiye kuza, ikizami cyo ku rwego rwa Bacherors cyangwa baccalauréat, nta n’umwe uzakora ibizamini yambaye ikitwa ibirato cyangwa inkweto. Impamvu nta yindi rero. Aba banyeshuri ngo bazwiho ubuhanga bwo gukopera aho zigonet yanditse iyi nkuru yabyise « l'ingéniosité », mu gukopera ni ukuvuga «ubuhanga buhanitse mu gukopera », kuko ngo usanga bakoresha ibintu utakeka mu gukopera kwabo. Ibyo ngo ni nk’amatapi y’inkweto, amasogisi, imikandara, amatelefoni agendanwa, ndetse n’imyenda y’imbere yaba iy’abahungu cyangwa abakobwa. Kubw’iyo mpamvu rero, ngo guhera ku birato kugeza ku mukandara, nta uzabyinjirana mu kizami. Ni ukuzinjiramo bagendesha amano kandi ab’amapantalo n’amajipo manini bayafatiye ku rukenyerero. |