"Hummers" ngo mutahe kuko zishobora kutazongera kugaragara ku isoko ry'ibinyabiziga

Publié le par OLIVIER

 

Imodoka zizwi ku izina rya “Hummer” ubundi bisobanura “Inyundo” mu Kinyarwanda, zikaba zizwiho gukomera no kugira isura yerekana ko koko ari nk’inyundo, ngo zaba zigiye gucika ku isoko ry’ibinyabiziga.

Nk’uko bitangazwa n’uruganda rwa General Motors ngo izi modoka z’akataraboneka kubera ubwiza buhebuje bwazo ngo ntizizongera gusohoka ukundi. Iyi sosiyete ikaba yariteguraga kugurisha iyi marike n’indi sosiyetey’abashinwa yitwa Sichuan Tengzhong

Ubundi izi modoka zikaba zarakozwe bahereye ku bwoko bw’imodoka za gisirikare zitwa Hamvee yagenewe kugenda mu misozi no mu nzira zirimo ibikuku. Nyuma hatangiye gukorwamo imodoka zisa na zo za gisivile, zagiye zigira amoko menshi nka H1,H2 na H3 nyuma y’uko iyi sosiyete ya General Motors yayiguriraga AM General.

Gusa nubwo iyi modoka yari nziza koko, ikaba yari ifite inenge y’uko inywa ibitoro (carburant) byinshi cyane. Ikindi kandi ikaba irekura ibyuka byinshi cyane byangiza ikirere.
Guhera mu mwaka wa 2000, iyi modoka ikaba yaratangiye kuba imodoka z’abantu bakomeye cyane cyane abasitari bo muri muzika, filime, muri politiki n’abandi bakire batandukanye kubera igiciro cyazo kitari gito. Tubibutse ko izi modoka ushobora no kuzisanga no mu gihugu cyacu aho kuri ubu itunzwe n’uwitwa Bary Ndengeyingoma.

hummer.jpg
Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article