Yafashwe amaze kwiba imiguru y'inkweto 1200

Publié le par OLIVIER

I Seoul muri Koreya y’Epfo umugabo aherutse gukora agashya n’ubwo bwose katamuguye neza. Uyu mugabo usanzwe afite akaboko karekare, yari yarazengereje abantu abiba inkweto.

Burya ngo iminsi y’umujura ni mirongo ine. Nk'uko tubikesha Zigonet, uyu munyakaboko karekare asanzwe ari umuhanga mu kwiba inkweto z’abantu bari mu gihe cy’icyunamo bapfushije ababo. Nk’uko ari umuco muri icyo gihugu, iyo umuntu agiye kwinjira kwa mugenzi we akuramo inkweto bikaba akarusho mu gihe urwo rugo rwabayemo ibyago. Uwo muco kandi urasanzwe no mu gihugu cy’Ubuyapani. Umugabo witwa Park w’umunyakoreya ufite imyaka 59 y’amavuko yahisemo kwishakira imirimo ahapfuye abantu.

Uyu mugabo yagiraga atya akaza aho bapfushije umuntu maze akiyibira za nkweto bakuyemo bakazisiga. Burya koko ngo n’inkono zisumbanya imbyiro. Park n’ubwo bwose ari umuhanga mu kwiba igihe cyarageze ashatse kwiba udukweto tw’umujura umurerenze aba arafashwe.

Yafashwe n’abashinzwe umutekano ubwo yibaga inkweto imiguru itatu. Amaze gufatirwa mu cyuho abashinzwe umutekano basanze yarakoze ikigega cy’inkweto yibye zikaba zari imiguru 1200 yose!

Polisi imaze kumucakira no kubona izo nkweto yagiye yiba yahamagariye abantu bose ko baza kuremamo izabo yabibye. Ubwo twabateguriraga iyi nkuru ababuze inkweto bose bazaga kurebamo izabo. Uyu mugabo w’akaboko karekare afashwe ataragurisha inkweto yavunikanye yiba.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article