| | Muri Leta zunze ubumwe za Amerika,mu bushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Harvard bwerekanye ko bashobora kugira amagambo bavuga baririmbye. Impanuka zo guhungabana k’ubwonko zihitana imbaga y’abantu cyane cyane mu bihugu byateye imbere. Abari hagati ya 30% na 40% bapfa mbere y’amezi atandatu bahuye n’icyo kibazo. Itsinda riyobowe na Dr. Gottfried Schlaug ryakoze ubushakashatsi ku kuvura abo bantu bahuye n’icyo kibazo rikoresheje injyana y’umuziki. Uko bigenda rero bafasha umurwayi kugira amagambo aririmba aho kuyavuga bisanzwe. Ubwo bushakashatsi bwaje kugaragaza ko abarwayi babashije kuririmba amagambo nka “I’m thirsty” bisobanura ngo “mfite inyota”, mu gihe bari barananiwe burundu kuyavuga bisanzwe. Kugera kuri ibi ni intambwe ikomeye mu kuvura iyi ndwara ikunze kutoroha kuyivura. |