| Oasis of the seas, ni bwo bwato bunini ku isi butwara abantu n’ibintu. Ku munsi w’ejo, ubu bwato bwaciye munsi y’ikiraro kimwe kiri mu mujyi wa Korsoer-Danmark aho abantu bagiye ku nkengero z’uruzi kugirango barebe ubwiza ndetse n’ubunini bw’ubu bwato. Nkuko tubikesha wordpress, ubu bwato bufite etage 20 z’ubujyejuru,buruta inshuro eshanu ubwato bwa Titanic! Bushobora kwakira abagenzi 6300 ndetse n’abakozi 2100 bakora ku bwato. Kurt Hal ufite imyaka 56 ati:’’byari bishimishije kubona ubu bwato buca munsi y’ ikiraro . bwari bunini cyane!’’. Ubu bwato kandi bufite piscine 4, ibibuga bya volley na basketball ,aho abana bashobora gukinira ndetse harimo n’ikibuga gito cya golf.Harimo imyanya y’abishoboye y’akataraboneka, icyumba cya sinema gishobora kujyamo abantu 750 ndetse harimo umwanya wagenewe pariki irimo ibiti bya palmier n’ imizabibu bizaterwa ubu bwato nibugera Fort Lauderdale.ubu bwato kandi burimo amacartier agiye atandukanye bitewe n’ ubushobozi bw’ abagenzi,imwe muri zo yitwa Central Park .Irimo amaduka ,restaurant na bars ;harimo bar imwe imanuka ikagera kuri 3 etages eshatu. Ubu bwato bufite agaciro ka miliyari 1.5 z’amadolari, bwubatswe na kompanyi yitwa STX Finlande ibukorera Royal Caribbean International. Bukaba bwaravuye mu ruganda kuri uyu wa gatanu ushize aho buri kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. |