Adriana Jannilli, ku myaka 94 abonye impamyabumenyi

Publié le par OLIVIER

Urbino mu Butaliyani, uwitwa Adriana Jannilli ni umunyeshuri udasanzwe, kuko ku myaka 94 y’amavuko, ari bwo ahawe impamyabumenyi mu mategeko yahawe na Kaminuza ya Urbino afite n’amanota meza cyane.

Uyu mukecuru wahoze akora akazi ka consultance, ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba yari asanzwe afite impamyabumenyi mu bumenyi bw’ibya politiki n’indi yo mu ndimi. Kuba amaze kubona iyi mpamyabumenyi, ntafite gahunda yo guhagarara kuko umwaka utaha ashaka kuzongera kwiyandikisha kugira ngo akore specialisation mu mategeko.



Stefano Pivato, Recteur w’iyo Kaminuza, yavuze ko Jannilli yabashije kumenyerana n’abanyeshuri yigana na bo, bari mu kigero cy’imyaka 20. Yongeyeho ko uko ubwonko bwe bukora, agaragara nk’umuntu ufite nibura imyaka nka 70.
Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article