WARI UZI KO:KUKI IBARA RY’ AMARASO ARI UMUTUKU, IMITSI YO IKABA ARI UBURURU?

Publié le par OLIVIER

- KUKI IBARA RY’ AMARASO ARI UMUTUKU, IMITSI YO IKABA ARI UBURURU?

Amaraso y’ abantu afite ibara ry’ umutuku. Imitsi y’ umuntu yo igira ibara ry’ ubururu kubera ko urumuri rugomba kwinjira mu ruhu maze rukayimurikira (urumuri rwinjira byoroshye mu kintu cy’ ubururu kurusha umutuku) ku gipimo kinini.



Dore inzira amaraso acamo mu mubiri w’ umuntu.

Umutima wohereza amaraso mu bihaha kugira ngo ukureyo umwuka duhumeka wa oxygène. Ayo maraso avuye mu bihaha aba afite oxygène yoherezwa mu miyoboro y’ amaraso (les artères), kuri uru rwego amaraso aba atukura cyane.
Uhereye kuri iyo miyoboro y’amaraso, amaraso yoherezwa mu tuyoboro dutoya cyane tw’amaraso (les capillaires) maze wa mwuka duhumeka wa oxygène ukagaburirwa umubiri. Iminwa y’ abantu na yo igira utu tuyoboro dutoya cyane twinshi niyo mpamvu itukura cyane.
Amaraso yashizemo wa mwuka duhumeka wa oxygène agaruka ku mutima anyuze mu mitsi, niyo mpamvu aba afite ibara ry’ umutuku wijimye.


Ibintu 10 dukunze guhabwamo umurage n’ababyeyi bacu

1. URAHARA: Birasanzwe ko abantu bakuze benshi bagira uruhara. Nubwo abahanga batarabisobanura neza baracyemeza ko kuzana uruhara bikunze kugaragara ku bantu bafite ababyeyi cyangwa se abavandimwe barufite.




2. KUTANYWA AMATA: Abantu babanje kugira ngo kuba abashinwa batanywa amata biri mu muco wabo! Ariko abahanga baje kwerekana mu myaka ya 1960, ko hari abantu bo ku migabane y’ Aziya, Afrika n’Uburayi bw’amajyepfo badashobora kunywa amata. Nyuma y’ imyaka 10,000 ishize abantu batangiye kuyashobora kubera genes zabo zagiye zihinduka.




3. UDUHERI TWO MU MASO: Ubushakashatsi bwerekanye ko abana b’abahungu bagira uduheri twinshi mu maso, mu muryango wabo baba barakunze kurangwa n’ indwara z’ uruhu.




4. KUBYARA IMPANGA: Nubwo kubyara impanga zisa neza bidakunze kubaho cyane, impanga zidasa zo zikunze kugaragara mu miryango cyane, aho usanga umubyeyi wabyaye impanga ashobora kugira abuzukuruza b’ impanga!




5. INDWARA Z’ UMUTIMA: Indwara z’ umutima, diyabete, hypertension artérielle no kugira umutima utameze neza bikunze kugaragara ku bana babyawe n’ ababyeyi bafite ibyo bibazo.




6. UMUBYIBUHO UKABIJE: umwe mu bahanga yatangaje ko zimwe muri genes zatumye abakurambere bacu bashobora kugumana ubuzima mu gihe cy’ inzara arizo ziri kutugaruka mu gihe noneho ibiryo byabonetse!




7. KUGIRA URUGOMO: Abahanga berekanye ko ubujura ndetse no kugira urugomo, abana akenshi babikomora ku babyeyi. Hari genes abana bavukana ziba zifitwe n’ababyeyi babo bafite iyo mico mibi.




8. KANSERI Y’ IBERE: Nubwo ibintu byinshi bitera kanseri bikiri urujijo, byaje kugaragara ko hari uruhererekane rwa magenes 2, BRCA1 na BRCA2 ari yo atera abagore kurwara kanseri y’ amabere. Abagabo bafite gene BRCA1 ni bo bakunze kurwara kanseri ya prostate, ya pancreas ndetse n’ izindi nyinshi.


9. INDWARA YO KWITIRANYA AMABARA (Daltonisme)
Iyi ndwara ituma abantu badashobora gutandukanya ibara ry’icyatsi n’iryu mutuku. Iyi ndwara na yo ni uruhererekane kuva ku babyeyi ijya ku bana babo.




10. UBUSINZI: Abana bose bavuka ku babyeyi bakunda agatama siko bose babakurikiza. Ariko ubushakashatsi bwerekanye ko 50% bakunze gukurikiza ababyeyi babo abandi ugasanga batabijyamo kubera ahantu bakuriye ndetse n’imibereho bafite.

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article