| Guhumbaguza bikorwa n’uruziga rukikije ijisho, ni uruziga rworoshye cyane kandi rusabwa byinshi, akaba arirwo ruhita rwerekana ko umuntu yashaje, naho yaba yashaje imburagihe. Ni narwo kandi ruhita rwerekana ko umuntu ananiwe cyangwa se yakoze akazi kenshi kamurenze. Uru ruziga rw’ijisho ruhora runyeganyega. None wabyifatamo ute ngo urubungabunge ? Uruziga rw’ijisho ruranyeganyega cyane, rukaba ruhumbaguza inshuro zirenga 10.000 buri munsi, rukaba rubasha kubikora kubera ko runanutse cyane, aho ari ruto cyane inshuro 3 munsi y’uko uruhu rw’umubiri rusanzwe rungana, ubu buto bwarwo bukaba bunatuma rwabasha guhungabanywa n’ibintu byinshi. Uru ruhu rukikije ijisho ngo rukennye kuri proteyine, rurakururuka, ariko kandi ngo rugakorwa n’uturemangingo tunini, ibi byose bituma uru ruhu rukikije ijisho rwumagara. Rwamara koroha muri ubwo buryo rero, akaba arirwo ruba ikimenyetso kerekana ko umuntu agiye kuzana iminkanyari, rufata iya mbere mu gutangira gukanyarara. Nubwo bwose ariko uruhu rukikije ijisho rukennye ku binure, ngo rugizwe n’imikaya myinshi narwo, yose hamwe ikaba 22, kandi 14 muriyo ngo ikaba inyeganyega buri masegonda 10. Akamaro k’uku kunyeganyega akaba ari ugutuma ijisho nyine rihora rihehereye. Gusa nanone, ngo uku kunyeganyega niko gutuma iriya mikaya isaza vuba. Icya mbere kerekana ko rero uruhu rw’ijisho rwashaje, ni uko rukweduka, cyangwa se rukarekura. Uko ibihe bigenda bihita noneho, ya mikaya ikweduka na ya yindi itunze ama proteyine, igenda isaza maze ikangirika. Igice cya rwa ruziga cyo munsi y’ijisho, kikirekura, maze ukabona habaye nk’ahaza umufuka. Maze ha handi hahora hakenewe mu guhumbaguza n’ibindi, ugasanga hatangiye kuzana iminkanyari. Ikindi rero, ni uko ugutembera kw’amaraso cyangwa ikindi cyose muri ruriya ruhu ruto cyane rukikije ijisho kugaragara. Bityo uko umuntu asaza cyangwa se bitewe no kunanirwa, ugutembera kw’amaraso kuba kwaramaze kugabanya umuvuduko, kurushaho kugenda buhoro cyane n’ubunebwe bwinshi. Maze uruhu rwo hasi rugahindura ibara, ni uko ubutuna bukaza, ndetse ugasanga aho hafi hahinduye ibara, bigenda byiyongera uko igihe kigenda gihita. Ubu butuna mu maso no guhindura ibara k’uruhu rwo hasi y’ijisho, bishobora kuba iby’igihe gito cyangwa bigahoraho. Gusa, usanga bikunda guterwa no kubura ibitotsi, gukora imirimo myinshi itarangira ikagutesha umutwe, kunywa inzoga cyane, no kunywa itabi. Uruhu rukikije ijisho ntaho ruhuriye n’urundi rusigaye mu maso. Uru ruhu by’umwihariko rukaba rukeneye gukorerwa ibituma rukomeza guhehera, ndetse n’ibindi byose byakoroshya itembera ry’amaraso muri rwo. Niba rero ubyutse ugasanga urwo ruhu rwawe rwahinduye ibara cyangwa se rwazanye ubutuna, ntabwo ibyo wari usanzwe wisiga byatuma rusubira uko rwahoze. Icyo gihe biba bisaba kurwitaho by’umwihariko, kandi ukagerageza kudahunyiza umunsi wose. Izi nama zatanzwe na docteur Jessica Xavier. |