UBUCAKARA MURI MORITANIYA

Publié le par OLIVIER


Intumwa yihariye ya Loni ku ikurikirana ibikorwa by’ ubucakara yaraye itangaje ko muri Moritaniya hakirangwa ubucakara bukabije.

Madamu Mme Gulnara Shahinian ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Nouakchott muri Moritaniya yatangaje ko aho muri icyo gihugu abaturage bakoreshwa ubucakara ku buryo butandukanye kandi burengeje urugero.

Igihugu cya Moritaniya cyavanyeho ubucakara ku mugaragaro mu 1981.

Mu rugendo yarimo aho muri icyo gihugu, Shahinian yabonanye n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu baganira kuri icyo kibazo ; nyamara akaba atangaza ko hari amakuru atabashije kubona ku bikorwa by’ ubucakara bikorerwa abaturage b’ icyo gihugu.

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article