WINDOWS 7 YAGEZE KU ISOKO

Publié le par OLIVIER

- Bimwe mu bintu by'ingenzi ugomba kumenya mbere yo kuyikoresha
- Igezweho ariko irahenze

Nkuko tugenda tubagezaho amakuru ajyanye n’ikoranabuhanga, cyane cyane rikoresheje mudasobwa, kuri uyu wa kane ushize, Microsoft yatangiye kugurisha porogaramu yayo nshya yo gukoresha muri za mudasobwa yitwa Windows 7, ku bayikoresheje mu igeragezwa ryayo, babonye ko itanga ikizere cyane cyane ku bijyanye n’umutekano, no gufasha birushijeho nyirayo. Gusa hari ibintu ugomba kwitondera mbere yo gushaka kuyikoresha.

Ubundi guhindura porogaramu imwe ujya ku yindi ntabwo ari ikintu cyoroshye, ariko na none biterwa n’ibyo ukora, ku bantu bakenera mudasobwa yabo mu kazi ka buri munsi bo ni ukwitonda, kuko hari igihe wibeshya umugati w’uwo munsi ukawusiba. Dore rero bimwe mu bintu uba ugomba kwitondera, bimwe tukaba twarifashishije amakuru ya CNN, ibindi tukaba twarabishyizeho bitewe nuko tuzi igihugu cy’u Rwanda:

1) Ese kuva kuri porogaramu nari nsanganywe ndabikeneye ?

Hari abantu bakunda guhindura amaporogaramu bakoresha, bitewe nuko babonye abandi bayakoresha. Si bibi, gusa hari igihe uta umwanya w’ubusa, kuko uba ugomba kuyiga, ikindi ugasanga iyo ujyiyeho nta tandukaniro rinini riri hagati yayo n’iyo wari usanganywe. Ikindi ni uko iba ihenze kubazayigura, kuko muri iyi minsi abanyarwanda n’abashinwa bazi ijambo kwigana mu ndimi zose (copy, copier, nakala, …) bitemewe n’amategeko. Gusa icyo twavuga aha ni uko nko kubakoresha Windows XP, hari amaporogarmu bashobora kuzabura bitewe nuko ikuze, ifite imyaka yayo 8.


2) Ese izakora muri mudasobwa nari nsanganywe ?

Aha ni ikibazo, ku bantu bafite mudasobwa zishaje, ni ugusubiza amerwe mu isaho, ariko ku bantu bari bafite Windows Vista nta kibazo na kimwe ishobora kujyamo, kugira ngo ikore neza ikeneye byibura, fréquence cyangwa frequency ya 1GHZ cyangwa processor cyangwa processeur yihuta 32 bits(x86), RAM ( Random Access Memory) ya 2 GB kandi aho kubika mudasobwa ikoresha ( Hard Disk cyangwa Disque dur) hagomba kuba ari 16 GB.

3) Ese amaporogaramu yanjye nakoreshaga nzayabona ra ?

Yeee, iki ni ikibazo kiza, atari ibyo akazi karahagarara cyangwa ukagura andi, ibi bikaba byakuviramo guta umwanya, gusa kuri editions zimwe na zimwe zayo nka Professional na Ultimate, ziguha uburyo bita XP MODE bushobora kugufasha gukoresha amaporogaramu wari ufite muri Windows XP ndetse nkaho uri gukoresha Windows XP, ariko ku mafaranga wongeraho make da !

4) Ese kuyishyira muri mudasobwa ntibigoye ?

Ku bantu bari bafite Windows Vista ni umunyenga, nicyo kintu cyoroshye, ariko kuri Windows XP biragoye ho gato, ariko si cyane, akarusho inagufasha kubika ibintu byawe ku ruhande, ntibisibama, ibishyira muri folder cyangwa repertoire yitwa oldwindows ( C:oldwindows).

Ibi rero tukaba tubibwira abakunzi bacu, kugira ngo hatazagira umuntu ubaryarya, akabizeza ibitangaza cyangwa akaba yabarya amafaranga kandi wowe muri make atari na byo ukeneye. Ni ugushishoza rero !

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article