Umwana w’imyaka 17 yateje ibibazo Twitter
Izina @zzap kuri benshi ntacyo ribabwiye, nyamara niryo umusore w’imyaka 17 ukomoka mu gihugu cya Ostraliya witwa Pearce Delphin yakoreshaga, akaba ndetse ariwe wateje ibibazo byose Twitter yahuye nabyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 nzeri uyu mwaka.
Nyuma y’aho yemereye icyaha cye, uwo musore yasobanuye ko yavumbuye ko hari intege nke mu mutekano wa site Twitter maze muri message yariyohereje ashyiramo code ya JavaScript yagombaga gutuma izindi sites zizajya zifunguka igihe umuntu yerekeje imbeba (souris) kuri tweet.
Nubwo atashakaga guteza ibibazo biganga bityo bwose, code ye yakoreshejwe n’abandi bapirate bahimba indi programme kirimbuzi yerekeza abantu basura Twitter ku site za film porno.
Mu kwisobanura kwe, Pearce Delphin yagize ati: “Nakoze iyo code ya Javascript kugira ngo ndebe gusa ko hari icyo yafasha kuri Twitter.” Yakomeje agira ati: “Igihe noherezaga ubutumwa bwanjye, sinigeze narimwe ntekereza ko bizateza ibibazo biganga bityo, rwose sinigeze mbitekereza”.
Ibyi bikorwa w’uwo musore bikaba byarakoze ku bikomerezwa byinshi birimo umugore w’uwahore ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Sarah Brown, na Robert Gibbs, umuvugizi wa Maison Blanche