Urashaka gusubirana ubuzima bw’ihuzabitsina?
Gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (libido) ku bagore, ni ikibazo cyoroshye gishobora kubonerwa umuti mu buryo bworoshye. Kubivugaho gusa birahagije.
Nkuko inyigo yakozwe mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabigaragaje, umugore utacyifuza gukora imibonano mpuzabitsina ashobora kongera kubisubirana mu gihe cyose ahuye ndetse akanaganira ku kibazo cye n’inzobere ku buzima bw’ihuzabitsina, kuko aba afite aho ategwa mu mitekerereze ye.
Iyi nyigo yakozwe ku bagore 200 batari bagifite ubu bushake, umuganga yari yahaye ½ cyabo umuti umeze nka Viagra y’abagore, abandi abaha umuti witwa placebo. Nyuma yo gufata iyo miti, aba bagore banyuzagamo bakaganira n’abahanga mu bijyanye n’ihuzabitsina.
Ibyaje kuva muri iyi nyigo, nuko nyuma aba bagore bose uretse n’abanyweye wa muti umeze nka Viagra y’abagore, n’abanyweye placebo byaje kugaragara ko basubiranye ubushake bahoranye bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Bityo rero niba ushaka kwishimisha, ganira na mugenzi wawe!