Wabigenza ute uhuye n 'umukobwa witwara nabi, wataye umuco?
Mu minsi yashize nagize urugendo mu gihugu cy'amavuko ubwo nari maze igihe kinini ntahaba , gusa icyantunguye ni uko ibyo nabonye byanyeretse ko umuco wacu watakaye cyane.
Sinkuze ngo nzi neza iby'umuco gusa nakuze batubwira ko umwari hari ibimuranga agomba gukurikiza kandi niyo uganiriye n'abakuru bakubwira uburyo umwari agomba kwitwara.

Mu muco nyarwanda nta mwali wakoraga ibi...
Icyantunguye bwa mbere ni uko iby'ubu byahindutse, aho abari mu Rwanda ubu basigaye bakora ibyo bita ku bwabo gukorera imbere. Iri jambo ryarantunguye cyane ubwo umwari umwe yansanze aho nari ndimo mbobeza umuhogo ati “ dusangire”, nanjye nti “baguhe iki se ? “ Ntiyazuyaje yatse Amarula birantungura, ariko numva ko wenda ari ibisanzwe… ntibyatinze yahise ansaba ko bamwokereza n'akanyama ndamwemerera.
Mu by'ukuri niwe wari wampamagaye ambwira ko ashaka kuza kunsuhuza, dore ko hari hasize igihe tutabonana. Ibi byaje kuvaho turaganira birambuye nkajya numva uwo nari nzi siwe ndi kubona. Byaje kuntungura ubwo yakaga icupa rya 3 bikaza kurangira ambwira ko ari uwanjye !!! Narantunguwe nibaza uburyo abaye uwanjye ntaramukoye maze biranshobera.
Mubo twasangiranga harimo abasore b'inshuti zanjye bahise babigira urwenya ngo “wihahiye ni uko abakobwa bacu bameze!”, nanjye nti “taha bwije.” Ubwo byari bimaze kuba saa tatu z'ijoro , nawe ansubizanya uburakari bwinshi ati " ntaha kare se ndi inkoko !!? " Ibi byabashije kunyereka ko uwo mwari yaba yafashwe n'Amarula, maze musaba kumvira aho akagenda . Yarankundiye aragenda asiga ambwiye ko ntaho ibirori bidakorerwa, agiye ahandi.

Umwali ntiyanywaga inzoga nk'ibiriho ubu.
Ku bwanjye nasaga n'uwumiwe pe! Ntibyatinze nyuma y'igihe gito nza kujya gusura umwe mu nshuti zanjye twiganye mpasanga inshuti ye barimo kuganira uko ubuzima bwabo busigaye bwifashe, nanjye nti “ munyuriremo ubuzima bwa Kigali, dore maze iminsi ntahaba.” Mba mbatekerereje ibyambayeho mu minsi yashize; baranseka cyane, umukobwa ati “wahuye n'uwitonda, kuko arinjye sinataha kandi wantahana byanze bikunze.”
Muri ako kanya mugenzi we aba aramwunganiye ati “ nibyo kuko tuba twasangiye ugomba kuntahana kandi ukanankemurira ibibazo byose nagira.” Ibi rero byahise bituma mbasha guheba bamwe mu bari bacu kuko imico mibi badukanye usanga ariyo ituma bamwe bajya kurushinga barakuyemo amada cyangwa bafite indwara zindi zirimo na Sida.
Nubona umukobwa umeze utyo uzamwirinde, keretse niba ushaka kubabara

Igikunze kugaragara muri iyi minsi ni uko hari abakobwa bitwara nabi, ugasanga kandi bagiriye inama inshuti zabo ngo zitware nkabo. Ugasanga niba afite shuga dadi (sugar daddy) ari kubwira bagenzi be ngo nabo bashake abagabo bakize bo kurya amafaranga, cyangwa niba akora uburaya agakuramo iritubutse akabigiramo inama bagenzi be ngo birabakura mu bukene.
Hari abumva ko umukobwa ugezweho ari uzi gukura amenyo, akabona amafaranga atakoreye, akitwara nabi muri sosiyete, atitaye kucyo abandi bamuvugaho cyangwa uko bamubona, akanywa inzoga zihenze gusa kandi wenda atanazishoboye, yarangiza agataha bitinze ngo kuko atari inkoko, ugize icyo avuga akamusubiza ati “ kuki abahungu bo bataha bitinze?”
Hari uwavuga ko ari ukwibasira abakobwa bose, cyangwa iki, ariko aha navuga ko atari kuri bose, n’ubwo umukobwa aba umwe agatukisha bose. Ikibabaje nuko abakobwa bitwara nabi aribo bagaragara kandi bagashyirwa imbere nk’abazi kubaho, bari cool, basobanutse (iri jambo rirakomeye ntiryakavuzwe ku bantu nkabo), mu gihe abitonda bakirinda ikibi bo ntawe ubamenya, ugasanga ahubwo barafatwa nk’abatiyoroshya, abatazi ibigezweho cyangwa abafite ama codes.