USA : N’ubwo yari arwariye mu bitaro, yakoze ubukwe yifashije Skype

Publié le par OLIVIER

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika, umusore n’inkumi bashyingiranwe binyuriye mu kwifashisha Skype. Uwo musore n’inkumi batekerezaga ko umunsi w’ishyingiranwa wagombaga kwigizwa inyuma biturutse ku burwayi bw’umwe muri bo. Ku bw’amahirwe binyuriye kuri Skype icyo kibazo cyabashije gukemuka.

Ishyingiranwa hagati ya Helen Oh na Samuel Kim ryabonwaga ko ritashoboraga kuba, kubera ko uwari kuba umugabo yari afite uburwayi bukomeye bwo mu bihaha, akaba arwariye mu bitaro iminsi mike mbere y’ubukwe. Ikindi bagombaga gusezeranira mu idini i Fullerton muri California.

Ikindi ni uko bari bategereje abashyitsi baturutse muri Koreya n’ i New York, bakaba bari bariteguye urwo rugendo ruza mu bukwe kandi ntibagombaga kurwigiza inyuma.

Nk’uko ikinyamakuru cyitwa Daily Mail kibivuga, uwo umusore n’inkumi bafashe umwanzuro wo gushyingiranwa binyuriye kuri Skype. Iyo ikaba ari porogaramu ya mudasobwa ituma ushyikirana n’abandi, uri ahandi hantu binyuriye ku mashusho n’amajwi (visioconférence). Abantu 5 bafataga amajwi n’amashusho aho bari gushyingiranirwa mu idini, birumvikana ko hari umugore wenyine; naho umugabo yabikurikiranaga yibereye mu bitaro binyuriye kuri mudasobwa igendanwa.

image
Samuel Kim na Helen Oh

Uwo musore n’inkumi bashyingiranwe, hagati y’umwe n’undi hari ibilometero 11. Umugabo yaje kubwira umugore ati “Helena , mugore wanjye wihanganire ko tutajyanye kuri santarali ngo mbe ndi iruhande rwawe kuri alitari, ariko uyu munsi ni umunsi umwe, tugiye kubana igihe kirekire, nkuzezeranyije kuzakubera umugabo mwiza guhera ubu. “

Nyuma y’imihango, uwo mugore yasanze umugabo aho yari mu bitaro aramuhobera, ubwo bukwe bukaba bwararangiye neza.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article